Uwimbabazi Sharifah wahoze ari umugore wa nyakwigendera Jaypolly yabenze umusore uherutse kumwambika impeta witwa Aime Nshogoza ahita ajya mu rukundo n’undi musore witwa Mutangana Destiny aho bateganya kubana nibiramuka bitajemo kidobya .
Inkuru igera ku Ibendera.com iravuga ko Uwimbabazi wahoze ari umugore wa Nyakwigendera Jay Polly, mu mwaka wa 2020 aribwo yeruye akavuga ko atakiri mu rukundo na Jay Polly ndetse icyo gihe ahita akundana n’undi musore witwa Nshogoza ariwe waje no kumwambika impeta bivuga ko bendaga kubana kuko urukundo rwabo rwari ruhagaze neza.
Nyuma yo kumwambika impeta amakuru avuga ko urukundo rwabo rwakomeje kuzamo agatotsi ndetse rugenda rukonja kugeza ubwo bivuzwe ko Uwimbabazi kugeza ubu afite undi mukunzi witwa Mutangana Destiny ndetse uyu nawe akaba yamaze kwemeza iby’urukundo rwabo aho avuga ko bakundana ndetse ari we ugiye kumuhindurira ubuzima.”
Uyu mugore aratangaza ko yatandukanye n’uwahoze ari umukunzi we wari wamwambitse impeta ndetse akaba anyuzwe n’umukunzi barikumwe ubu.

Uwimbabazi yatangiye kubana na Jaypolly nk’umugore n’umugabo mu mwaka wa 2015 hanyuma mu mwaka wa 2020 biza kumenyekana ko batakibana, ubu rero akaba yamaze kwinjira mu rukundo rushya.