Umugabo yasabye gatanya mu rukiko nyuma y’uko umugore we amaze imyaka 8 yaranze kogosha imisatsi yo mu myanya y’ibanga he
Umugabo witwa Peter yatangaje ko ananiwe kwihangana no kubana n’umugore udashobora kongosha umusatsi ku myanya ye y’ibanga ngo ahore asa neza.
Uyu mugabo witwa Peter avuga ko umugore we yogoshe inshuro ebyiri gusa kuva batangira kubana mu myaka icumi ishize kandi nabwo ngo yabikoze akiri umugeni.
Amakuru avuga ko uyu mugore yanze kogosha kubera ko ngo inshuti ye yamugiriye inama yuko umugabo we akunda umugore ufite umusatsi mwinshi ku myanya ye y’ibanga.
Peter avuga kandi ko bigoye gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore we kuko ngo hameze nk’ishyamba.
Uyu mugabo akaba avuga ko byari bigoye gufata icyi cyemezo cyo gutandukana nawe ariko kandi akavuga ko yarananiwe kwihangana.