Umugore w’imyaka 37 y’amavuko ukomoka muri Géorgie yatunguye benshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ubwo yakoreshaga ibiroli ashaka kureba uko bizaba bimeze igihe azaba yapfuye bari kumushyingura
Ibi biroli byabereye mu gace uyu mugore witwa Alexandrea Clark atuyemo aho yari yatumiye abantu benshi batandukanye ndetse harimo inshuti n’abavandimwe n’abandi bantu bari bahururiye kureba icyi gikorwa kubera ukuntu byari bimeze.
Urubuga rwitwa khou.com rutangaza ko mur’uyu muhango uyu mugore yavuze ko yateguye ibi biroli ashaka kureba ukuntu bizaba bimeze ubwo azaba yapfuye.
Abantu bazanye isanduku ishyirwamo abapfuye maze uyu mugore yinjiramo aripima ndetse barafunga neza bashyira no mu mva gusa nyuma gato barongera bamukuramo.
Uyu mugore akomoka muri Georgie igihugu kiba mu Burayi kikaba giherereye hafi y’inyanja y’umukara kikaba gituranye n’uburusiya, Turukiya, Armenia na Azerbaïdjan.
Abantu batandukanye bavuze ko ubu ari ubukunguzi usibye ko hari n’abavuze ko uyu mugore yaba afite ikibazo batazi.
Ni ibintu byatunguye benshi dore ko uyu mugore yakoraga ibi yisekera ameze nk’aho nta n’ikintu yitayeho.
Nyuma yo kwigera mu isanduku ariko nyuma umugore agasanga imukwiriye, bivugwa ko bahise bayibika kugira ngo napfa batazagorwa no kujya kugura iyindi sanduku.
