Ntibisanzwe, Umugore witwa Christiane K w’imyaka 28 y’amavuko yishe anize abana batanu muri batandatu yibyariye nyuma yo kubona ifoto y’umugabo we ari kumwe n’undi mugore bikekwa ko ari inshoreke ye.
Uyu mugore nyuma yo gukora aya mahano yakatiwe gufungwa burundu nyuma y’aho urukiko rumuhamije icyaha cyo kwicira abana batanu mu nzu yabagamo ahitwa Solingen mu Budage kuwa 3 Nzeri 2020.
Ikinyamakuru The Mirror gitangaza ko umushinjacyaha yabwiye urukiko rw’Akarere ka Wuppertal ho mu Budage ko uyu mugore yishe umwana we witwa Melina w’umwaka umwe, Leonie w’imyaka ibiri, Sophie w’itatu, Timo w’itandatu na Luca w’imyaka umunani, akabamirisha nkeri mu rwogero, bakabura umwuka bagapfa.
Akimara gukora ibyo, Christiane yafashe imirambo y’abo bana ayishyira mu mashuka, abaryamisha mu buriri bwabo.
Umwana we w’umuhungu w’imfura w’imyaka 11 ntiyari mu rugo, arusimbuka atyo. Uyu mugore ariko mbere yo gukora ibyo, yari yabanje kwandikira umugabo we ko atazongera kubona ku bana be.
Uyu mugore akimara gukora ibyo yahise ajya kuri sitasiyo ya gari ya moshi iri ahitwa Düsseldorf, ayishoramo ngo imuhitane ariko ntiyapfa.
Nyuma yo kudapfa yahise afatwa ashikirizwa ubucamanza aho Urukiko rwategetse ko apimwa hakarebwa uko ubuzima bwe bwo mu mutwe no mu mubiri buhagaze, nuko inzobere ziza gusanga ari mutaraga.
Nyuma yo kumva abatangabuhamya 40 mu gihe cy’iminsi 20 uru rubanza rwamaze, urukiko rwaje gusanga ibyaha bihamye uyu mugore . Ubwo yireguraga, Christiane K, yavugaga ko hari umuntu atazi waje iwe mu rugo akamuboha, akamuhatira kwandikira umugabo we ubutumwa, nyuma akica abo bana. Ibi ariko urukiko nta gaciro rwabihaye rumukatira gufungwa ubuzima bwe bwose.