Abatuye mu gace kazwi nka Nyabyondo, nukuvuga uvuye Nyabugogo ugaca kuri Skol ugakomeza baravuga ko bagiye guhunga kubera ivumbi ryinshi, umuhanda mubi no kutagira imodoka zo kubatwara zihagije.
Mu gitondo cyo kur’uyu wa mbere tariki 3 Nyakanga 2023 nibwo Umunyamakuru wa Ibendera.com yazengurutse mu bice bimwe na bimwe bigize akarere ka Rulindo na Nyarugenge, nukuvuga kuva Nyabugogo ukanyura kuri Skol ugakomeza Nyabyondo na Kijabagwe aho twasanze abahatuye cyane cyane abaturiye umuhanda binubira kubaho nabi bakavuga ko intandaro ari umuhanda mubi.
Munyaneza Alphonse twasanze ahitwa cariere yavuze ko kubwe uwabona aho ahungira yaba yigendeye kuko ngo barembejwe n’ivumbi ryinshi.
Agira ati:” Duhora twibaza niba mu Murenge wa Shyorongi nta mudepite uhari ngo avuganire abatuye Nyabyondo birirwa bicwa n’ivumbi, ubona baratwibagiwe wagira ngo nta muntu utuzi, uwaduha aho tujya twahunga iri vumbi kuko rirakabije, uraza ukirirwa ku muhanda utegereje imodoka ukayibura ukirirwa utamira ivumbi gusa, mbese tubayeho nabi uwaduha aho duhungira”.
Semunyana Emmanuel w’ahitwa Rutonde nawe ni umuturage waganiriye na Ibendera.com akaba avuga ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo mur’ibi bihe by’impeshyi kubera ivumbi ryinshi n’umuhanda mubi.
Agira ati:”Aha tubayeho nabi rwose Leta nk’umubyeyi nibadutabare, hano haba ivumbi ryinshi, twaherutse bavuga ko bagiye kuduha umuhanda ariko twayobewe aho byahereye, ubanza baratwibagiwe”.
Akomeza agira ati:”Hano tubayeho nabi, urabyuka ugasanga ivumbi ryagusanze mu nzu, nijoro ni ivumbi gusa, noneho urajya ku muhanda ngo ugiye gutega imodoka ugategereza amaso agahera mu kirere ariko izuba n’ivumbi bikwica, icyo nasaba Leta nuko badukorera umuhanda kuko tubayeho nabi rwose”.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) Bwana Imena MUNYAMPETA aganira n’Umunyamakuru wa Ibendera.com yavuze ko inyigo y’uyu muhanda yarangiye hakaba hategerejwe ko haboneka amafaranga yo kuwukora.

Agira ati:”Inyigo yawo yararangiye, turacyategereje ingengo y’imali kugira ngo tuwukore, sinavuga ngo iyo ngengo y’imali izaboneka mur’uyu mwaka cyangwa mu mwaka utaha gusa icyo navuga nuko niboneka uriya muhanda uzahita ukorwa”.
Uyu muhanda umaze igihe utegerejwe dore ko mu mwaka wa 2019, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yasuye Akarere ka Gakenke ngo arebe aho ibikorwa remezo muri aka karere bigeze, icyo gihe abayobozi b’aka Karere n’izindi nzego zirebwa n’iyubakwa ry’uriya muhanda bamubwiye ko ibyawo biri butangire bidatinze ariko igitangaje nuko kugeza na nubu utarakorwa.
Ni umuhanda abatuye mur’ibi bice bavuga ko bemerewe na Perezida Kagame ubwo yiyamamazaga mu mwaka wa 2017 ukaba waruteganyijwe kuzaborohereza mu guhahirana.



