Amafaranga 300 niyo umuntu watonze umurongo asaba kugira ngo umuntu abone imodoka imutwara ibintu abatuye mu bice bya Rulindo-Shyorongi-Skol-Ruli na Kijabagwe bavuga ko bikomeje kubashyira mu bwigunge bikaba ngo bikomeje kubangamira imihahiranire yabo.
Kur’uyu wa mbere tariki 17 Mata 2023 Ibendera.com twageze ahitwa kariyeri nukuvuga mu bice biri hirya y’ahazwi nko kuri skol mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi maze dusanga abaturage bavuga ko bageze ku murongo bagategereza imodoka hafi amasaha 4 bakayibura n’izagiye ziza zikaba zabaye nkeya kubera akavuyo n’akajagari k’abantu babyuka baza ku murongo gutonda bagamije kugurisha imyanya.
Bamwe mur’aba baturage bavuze ko bageze ku muhanda saa mbiri ariko twahavuye saa tanu n’igice bamwe mur’aba batarabona imodoka zibatwara.
Mu bigaragara imodoka zihakora ntizihagije kuko izo twabonye nk’ijisho ry’umunyamakuru ntizirenga 4 kandi izi zikabamo n’izahageraga zikagenda zidatwaye abantu kuko zabaga zigiye gutwara abagenzi bo mu nzira.
Ni ibintu ubona ko bikomeje kugora abaturage aho Mwumvaneza Alphonse avuga ko leta ikwiriye gushaka umuti w’iki kibazo. Agira ati:” Kubona imodoka igutwara hano ni ikibazo, urahagera ugahagarara ukarambirwa byagera aho ukitahira cyangwa ugatega moto kandi moto usanga ihenze cyane kuko kuva hano cariere ukagera Nyabugogo baguca ibihumbi bibiri (2000) iyo utayafite urumva akazi kawe kaba gapfuye.
Uyu kimwe na bagenzi be basaba leta ko yabaha imodoka zo kubatwara zihagije ndetse ikanabaha umuhanda kuko bavuga ko ngo kuba umuhanda unyurwamo n’imodoka ziremereye kandi nyinshi ziba zitwaye ibicuruzwa kandi nta kaburimbo iwurimo bituma upfa bakavuga ko byaba ariyo mpamvu imodoka zanga kujya kubatwara.
Uyu muhanda ukorerwamo na companyi itwara abantu izwi ka jali transport ariko bigaragara ko imodoka zihakorera ari nkeya.
Uretse ibi kandi mur’uyu muhanda usanga nta bayobozi bashinzwe izi modoka bahaba aho usanga hari abaturage bapfuka bajya gutonda umurongo bakagurisha imyanya aho umwanya umwe ugurishwa amafaranga 300 bigatuma umuntu wabyutse afite gahunda yo kujya ku kazi arahiriwe kubera ibyo bibazo bitandukanye.
Ubusanzwe kuva Nyabugogo werekeza aho imodoka ya Cariere ikatirwa wishyura amafaranga 277 ariko iyo hajemo ibyo kugura umwanya birangira wishyuye 577.
Ibindi bibazo bavuga nuko harimo abatwara abo baziranye abandi bagatwara ababishyura amafaranga yo mu ntoki maze abishyura bakoresheje ikarita y’urugendo izwi nka Tap and go bagasigazwa inyuma.
Kuri iki kibazo twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Jali transport ndetse n’ubwa RURA ariko ntibiradukundira gusa tukaba tugikomeje kubashakisha mu gihe bagira icyo batangaza kur’icyi kibazo tukaba tubizeje kuzakibagezaho