Wednesday, May 31, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Umuhanda Nyarugenge-Rulindo-Nyabyondo-ntibagikora akazi babyuka batonda umurongo bakawugurisha 300

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2023/04/17
in HOME, AMAKURU
0
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Amafaranga 300 niyo umuntu watonze umurongo asaba kugira ngo umuntu abone imodoka imutwara ibintu abatuye mu bice bya Rulindo-Shyorongi-Skol-Ruli na Kijabagwe bavuga ko bikomeje kubashyira mu bwigunge bikaba ngo bikomeje kubangamira imihahiranire yabo.

Kur’uyu wa mbere tariki 17 Mata 2023 Ibendera.com twageze ahitwa kariyeri nukuvuga mu bice biri hirya y’ahazwi nko kuri skol mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi maze dusanga abaturage bavuga ko bageze ku murongo bagategereza imodoka hafi amasaha 4 bakayibura n’izagiye ziza zikaba zabaye nkeya kubera akavuyo n’akajagari k’abantu babyuka baza ku murongo gutonda bagamije kugurisha imyanya.

IZINDI NKURU WASOMA

Rwamagana-Mwulire:Hatashywe ikigo nderabuzima kizatanga serivisi z’Ubuzima ku barenga 33 936

Kayonza: Kutabona agakingirizo bishobora gutuma urubyiruko rukora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro rwandura Sida

Bamwe mur’aba baturage bavuze ko bageze ku muhanda saa mbiri ariko twahavuye saa tanu n’igice bamwe mur’aba batarabona imodoka zibatwara.

Mu bigaragara imodoka zihakora ntizihagije kuko izo twabonye nk’ijisho ry’umunyamakuru ntizirenga 4 kandi izi zikabamo n’izahageraga zikagenda zidatwaye abantu kuko zabaga zigiye gutwara abagenzi bo mu nzira.

Ni ibintu ubona ko bikomeje kugora abaturage aho Mwumvaneza Alphonse avuga ko leta ikwiriye gushaka umuti w’iki kibazo. Agira ati:” Kubona imodoka igutwara hano ni ikibazo, urahagera ugahagarara ukarambirwa byagera aho ukitahira cyangwa ugatega moto kandi moto usanga ihenze cyane kuko kuva hano cariere ukagera Nyabugogo baguca ibihumbi bibiri (2000) iyo utayafite urumva akazi kawe kaba gapfuye.

Uyu kimwe na bagenzi be basaba leta ko yabaha imodoka zo kubatwara zihagije ndetse ikanabaha umuhanda kuko bavuga ko ngo kuba umuhanda unyurwamo n’imodoka ziremereye kandi nyinshi ziba zitwaye ibicuruzwa kandi nta kaburimbo iwurimo bituma upfa bakavuga ko byaba ariyo mpamvu imodoka zanga kujya kubatwara.

Uyu muhanda ukorerwamo na companyi itwara abantu izwi ka jali transport ariko bigaragara ko imodoka zihakorera ari nkeya.

Uretse ibi kandi mur’uyu muhanda usanga nta bayobozi bashinzwe izi modoka bahaba aho usanga hari abaturage bapfuka bajya gutonda umurongo bakagurisha imyanya aho umwanya umwe ugurishwa amafaranga 300 bigatuma umuntu wabyutse afite gahunda yo kujya ku kazi arahiriwe kubera ibyo bibazo bitandukanye.

Ubusanzwe kuva Nyabugogo werekeza aho imodoka ya Cariere ikatirwa wishyura amafaranga 277 ariko iyo hajemo ibyo kugura umwanya birangira wishyuye 577.

Ibindi bibazo bavuga nuko harimo abatwara abo baziranye abandi bagatwara ababishyura amafaranga yo mu ntoki maze abishyura bakoresheje ikarita y’urugendo izwi nka Tap and go bagasigazwa inyuma.

Kuri iki kibazo twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Jali transport ndetse n’ubwa RURA ariko ntibiradukundira gusa tukaba tugikomeje kubashakisha mu gihe bagira icyo batangaza kur’icyi kibazo tukaba tubizeje kuzakibagezaho

 

 

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Rwamagana-Mwulire:Hatashywe ikigo nderabuzima kizatanga serivisi z’Ubuzima ku barenga 33 936

May 30, 2023
1.4k
HOME

Kayonza: Kutabona agakingirizo bishobora gutuma urubyiruko rukora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro rwandura Sida

May 28, 2023
1.5k
HOME

Inkuru y’akababaro: Umuntu umwe yitabye Imana ubwo Agakinjiro ka Gisozi kashyaga

May 24, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Mu gakiriro ka Gisozi hahiye

May 23, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In