Bruce Melodie agiye gutaramira mu bihugu bitandukanye birimo ubufaransa n’ububirigi akazakomereza ibi bitarmo muri America
Bruce Melodie azaba ari ku mugabane w’u Burayi kuva ku wa 7 Gicurasi 2022 kugeza ku wa 11 Kamena 2022 aho ku ikubitiro, tariki 7 Gicurasi 2022 azataramira abo muri Norvège, tariki 13 Gicurasi 2022 ataramire muri Suède.
Naho Ku wa 14 Gicurasi 2022 Bruce Melodie azataramira i Bruxelles mu Bubiligi, tariki 28 Gicurasi 2022 ataramire mu Bwongereza.
Ni mbere y’uko ku wa 11 Kamena 2022 azaba asoreza ibitaramo bye i Paris mu Bufaransa.
Ubwo uyu muhanzi azaba avuye ku mugabane w’u Burayi, byitezwe ko azerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu kwitegura ibi bitaramo agiye kwerekezamo uyu muhanzi akaba yanaboneyeho gusohora indirimbo ye nshyashya yise ‘Nyoola’, yakoranye na Eddy Kenzo biteganyijwe ko nayo azayiririmba muri izi ngendo agiye kwerekezamo.