Buhigiro Jacques wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo Amafaranga, Agahinda karakanyagwa n’izindi yitabye Imana aguye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.
Umwe mu bari inshuti za Nyakwigendera yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musaza yitabye Imana kuri uyu wa 14 Mata 2022.
Ati “Yitabye Imana azize uburwayi, mu minsi ishize yafashwe na Stroke ajyanwa kwa muganga none birangiye yitahiye.”
Uretse izi ndirimbo, Buhigiro wari ufite imyaka 78 yari n’umunyezamu w’amateka muri Rayon Sports yo ha mbere. Ni umwe mu bakinnyi batangiranye na Rayon Sports ubwo yashingwaga.
Buhigiro yitabye Imana yari umuganga ufite ivuriro rivura abakinnyi b’amakipe y’Igihugu mu ma federasiyo atandukanye agakorana bya hafi na Minisiteri y’Imikino.