Umuhanzi MUNEZA Christopher umwe mu bakunzwe hano mu Rwanda yagaragaje agahinda nyuma y’urupfu rw’imbwa ye aho yabigaragarije abamukurikira kuri instagram
Umwe mubahanzi bakomeye mu Rwanda Christopher MUNEZA ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura imbwa ye bivugwa ko yapfuye n’ubwo hatamenyekanye intandaro y’urupfu rw’iyi mbwa.
Uyu muhanzi yavuze ko we n’abo mu muryango we urukundo bakundaga iyi mbwa rwari rushingiye ku byishimo yabahaga.
Yagize ati:” Iteka uzahora mu mutima wacu musangira ngendo mwiza waduhaga ibyishimo n’urukundo mugishanga.Uruhukire mu mahoro mugishanga.OTIS !”.
Mu mashusho yasangije abamukurikira kuri Story ya Instagram ye, Muneza Christopher yagaragaje uburyo yashenguwe n’urupfu rw’iyi mbwa kubera urugwiro yagaragaje ko yagiranaga nayo.
Ubusanzwe byari bimenyerewe ko aya magambo avugwa ahanini iyo ari umuntu watabarutse, bikaba rero byabaye nk’ibitungurana aho imbwa ya Christopher yapfuye ikamutera agahinda ndetse bigatuma anavuga amagambo y’akababaro akomeye .