Diamond platnumz ari mu byishimo nyuma y’uko hari hashize amasaha atari make shene ye ya YouTube yaburiwe irengero, kugeza ubu yagarutse ku murongo.
Ku munsi w’ejo nibwo hasakaye inkuru mbi ko shene ya youtube ya Diamond Platnumz yari yaburiwe irengero, aho abantu bose bari bacitse igikuba.
Mu ijoro ryo kur’uyu wa kabiri nibwo Diamond Platnumz yagiye kuri Instagram ye atangaza ko shene ye ya youtube yagarutse.
Umwe muba IT bari bari gukurikirana ikibazo iyi shene yari yagize, yavuze ko YouTube ari yo yari yakuyeho shene ya Diamond Platnumz gusa yirinda kuvuga impamvu yari yakuweho.