Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious, wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yitabye Imana, ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Nzeri 2022.
Ku mugoroba wo kur’uyu wa Kane binyuze ku mbuga nkoranyambaga niho iyi nkuru yamenyekanye.
Twashatse kumenya iby’iyi nkuru tuvugana numuririmbyi wa Korali Betrehem yo ku gisenyi maze atubwira ko uyu muhanzi yari amaze iminsi arwaye gusa avuga ko indwara yari arwaye atayizi.
Uyu muhanzikazi yari asanzwe aba ku gisenyi nyuma yo kuhashyingirwa akaba ngo ari naho yaguye gusa icyamuhitanye ntikiramenyekana.
Gisèle Precious yasize umwana w’umukobwa we n’umugabo we, Niyonkuru Innocent bibarutse ku wa 28 Kanama 2022.
Gisèle Precious yatangiye kuririmba akiri umwana. Urugendo rw’ubuhanzi ku giti cye yarutangiye muri 2017 aho yasengeraga kuri ADEPR Gatenga.
Gisele yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka “Urampagije”, “Umusaraba” n’izindi,….