Umuhanzi ukomeye uvuka mu gihugu cya Uganda ariwe Jose Chameleone kur’ubu biravugwa ko akomerewe kubera ko uburwayi yarwaye bwamujyanye mu mwenda ungana na 116.232.490 Frw akaba ari kwitabaza uwari we wese kugira ngo ave mu ideni.
Joseph Mayanja wamenyekanye nka Jose Chameleone ku myaka 44 ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda byatangaje ko yafashwe n’uburwayi bwo mu nda ubwo yajyaga gusura abana be babana n’umugore we Daniella Atim muri Amerika yagerayo agahura n’uburwayi bukomeye.
Bivugwa ko yageze muri Amerika ubuzima bwe bukamuhinduka kubera kurwara inyama zo mu nda.
Uyu muhanzi yahise ajyanwa mu bitaro biherereye i Minnesota igitaraganya ahashyirwa indembe ndetse ahita anajyanwa kubagwa vuba na bwangu aho nyuma yo kubagwa yaciwe miliyoni 370 z’amashilingi ya Uganda angana na 116.232.490 Frw.
Kugeza ubu rero uyu muhanzi kwishyura biramugoye kugeza n’aho yitabaje Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, amusaba ubufasha.
Bukedde News Paper dukesha iyi nkuru itangaza ko abahanzi bagenzi ba Chameleone n’inshuti ze za hafi i Kampala aribo bifashishijwe mu biganiro na guverinoma ngo harebwe icyakorwa ngo aya mafaranga aboneke abone uko yishyura ibitaro.
Chameleone yari amaranye imyaka irenga ibiri uburwayi bwo mu nda ndetse yagiye agirwa inama n’abaganga zo kwibagisha kenshi ariko bumuzahaje cyane muri iki gihe.
Se wa Chameleone yavuze ko uyu muhanzi yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atameze neza, agezeyo basanga afite ikibazo cy’igifu cyaje kumuviramo kuremba.
Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka “Kipepeo”,”Mama Mia”, “Shida za Dunia”, “Jamila” n’izindi nyinshi.
