Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James yakoze indirimbo yitwa KIMBAGIRA ayigaragaramo ari kumwe n’umugeni bamabye nk’abakoze ubukwe ibintu byatumye abafana be bakumbura ubukwe bwe.
King James ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kandi bamenyerewe mu muziki nyarwanda akaba yabaye nk’ukangura abafana be bakunze kwibaza igihe azakorera ubukwe.
Bamwe mu bakunzi be bongeye gutekereza byinshi nyuma y’aho uyu muhanzi agaragaye mu mashusho yambaye costume ari kumwe n’umukobwa wambaye ivara maze bamwe bakabanza gukeka ko yarongoye ariko nyuma bikaza kumenyekana ko ari amwe mu mashusho y’indirimbo ye yise kimbagira.
Iyi ndirimbo y’uyu muhanzi ikaba yaramaze gukorwa mu buryo bw’amajwi ariko ngo vuba cyane hakaba hitezwe n’amashusho yayo.
Mu mashusho yasangije abafana be agaragaza agace gato k’ìyi ndirimbo harimo ubukwe aho umusore wari warongoye akimbagirana n’umugeni we mu buryo bubereye ijisho.
Kanda hano urebe video King James agaragara nk’uwakoze ubukwe: