Umuhanzi Man Martin wamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye abinyujije kuri twitter yakebuye abamwita umutinganyi aho yavuze ko abamubona gutyo wasanga aribo bafite ikibazo ahubwo.
Ni ubutumwa yatambukije abinyujije kuri twitter aho yasabye abantu kujya babanza kureba ishusho yabo mbere yo kureba ku bandi.
Aha Man Martin yagize ati:”Burya isi n’abantu ubibona uko uri, ibyo uvuga cg utekereza ku bandi ni ishusho yawe ikugarukira,ntacyo bipfana n’undi utari wowe kuko ibibera mu ntekerezo zawe byose n’iyo wabyerekeza ku wundi biguma ari ibyawe.ayo ni amakuru yawe wowe uyafite muri wowe”.
Ibi bije nyuma y’uko hari bamwe mu bantu banyuranye bakomeje kugenda bavuga ko ubutinganyi byahabwa intebe nk’uburenganzira bw’umuntu ku giti cye ariko ku rundi ruhande hakaba abavuma bakirenga ko bukwiriye kwamaganwa kuko atari umuco w’u Rwanda.
Aha abazi iby’ijambo ry’Imana bo bavuga ko Imana yaremye umugabo ikamugenera umufasha w’umugore itari yahumye ijya kubikora gutyo akaba ari naho bahera bavuga ko ubutinganyi bunyuranyije n’amahame y’Imana.