Umuhanzi Mico the Best yatawe muri yombi akaba afungiye kuri station ya Rwezamenyo akaba avugwaho kuba yazize ubusinzi nkuko ngo igipimo cyagaragaje ko yari atwaye yanyoye inzoga .
Uyu muhanzi yatawe muri yombi mu ijoro ryo kur’uyu wa 04 Werurwe 2023.
Amakuru avuga ko uyu muhanzi yafashwe atwaye ikinyabiziga yasinze, akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.
Amakuru avuga ko yafatiwe ahazwi nko kuri Ruliba ahatandukanya Kamonyi na Nyarugenge.
Mico agomba kumara iminsi itanu acumbikiwe na Polisi y’Igihugu mbere y’uko arekurwa, akanishyura amande y’ibihumbi 150Frw utabariyemo ko agomba no kwishyura amafaranga y’imashini yateruye imodoka ye.
Uyu muhanzi yaherukaga gutaramira abakunzi b’umuziki we mu bitaramo bya “Tour du Rwanda Festival” akaba yaramenyekanye mu ndirimbo “igare” n’izindi,…