Umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza lmana Epimaque avuga ko agenda ahura n’ibibazo ahanini bishingiye ku kuba afite ubumuga bwo kutabona amaranye imyaka irenga 17, gusa ngo ntibiteze kuzamuca imbaraga mu gukorera Imana abinyujije mu bihangano bye by’indirimbo dore ko ari umuhanzi umenyerewe mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa 7.
Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na Ibendera.com avuga neza ko yatangiye kwandika indirimbo ye ya mbere yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye (S.3) aho ngo mbere yasubiragamo indirimbo z’abandi bahanzi akaziririmba mu bitaramo n’ahandi hatandukanye nko mu rusengero,..
Igitangaje kuri Ndayisaba n’ubwo afite ubumuga bwo kutabona ariko abasha gusoma kandi abasha no gucuranga gitari aho avuga neza ko n’ubwo afite ubumuga bwo kutabona ashima lmana cyane kubera imirimo Ikomeza kugenda imukorera itandukanye.
Uyu Ndayisaba Epimaque avuga neza ko ubumuga bwo kutabona bwaje afite imyaka 6 y’amavuko aho yarwaye amaso bisanzwe bakamujyana kwa muganga ariko bikaza kwanga ari naho yakuye ubumuga bwo kutabona.
Nubwo Ndayisaba yahuye n’icyo kibazo ntibyamubujije gukomeza amasomo dore ko amashuri abanza yayigiye i Gatagara mu Karere ka Nyanza naho ayisumbuye (secondaire) ayigira i Gahini mu karere ka Kayonza naho kaminuza akaba yarayigiye i Butare mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda.
Kuri we kandi avuga neza ko n’ubwo abana n’ubumuga kubyakira byamugoye ariko ubu akaba yaramaze kwiyakira.
Agira ati:” Ubwo nari ngeze muri kaminuza nahuye n’abandi ndetse bazi umuziki kundusha ntangira kujya muri studio ariho nakoreye indirimbo yange ya mbere yitwa INSHUTI ikaba iri no kuri YouTube channel yange yitwa Ndayisaba Epimaque tv”.
Akomeza agira ati:”Byari bingoye ku rwego rwo hejuru, kubera ko ahanini nabikoraga ku bwo kubikunda nkigomwa, nkisiga ubusa byose mbikorera gukunda umuziki nkabivanga no kwiga”.
Kur’ubu Ndayisaba akaba amaze kugira imizingo y’indirimbo (Album) 4 aho indirimbo yibuka ari 40 izo zikaba zikoze neza zikaba zigizwe n’izigaragara 15 izindi zikaba ari iz’amajwi gusa.
Yongeraho ko abantu babishoboye bamuba hafi dore ko ngo akeneye imbaraga zirenze izo afite kugira ngo azamure ibihangano bye, aho avuga neza ko n’ubwo nta nyungu igaragara arabona mu byo akora ariko ngo hari aho izo ndirimbo zagiye zimufasha mu buryo bwo kumuzanira imigisha ituruka ku Mana ndetse bikaba bituma abantu bafashwa nazo.
NDAYISABA Epimaque asoza atanga inama ku babyeyi aho abasaba gutanga ubureze burambye ku bana bahura n’ikibazo cy’ubumuga bwo kutabona.
Niba ushaka kumuvugisha, ugamije kumuha inama n’ubundi bufasha wamubona ku mbuga ze akoresha nka Facebook cyangwa ukamubona kuri whastapp ukoresheje iyi numero 0788763343.
Ndayisaba Epimaque ni Umuhanzi wamenyekanye ku ndirimbo nka SI NJYE WAHERA, NIWE n’izindi zitandukanye.
BYUKUSENGE Theophile