Umuhanzi Platini wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys akaba ubu asigaye aririmba ku giti cye ubu yamaze kwimukira mu nzu ye bwite yujuje mu Karumuna ho mu Karere ka Bugesera ikaba ari inzu ihenze cyane kandi ibereye ijisho.
Umuhanzi NEMEYE Platini ubu yamaze kwiyongera ku bandi bahanzi batunze inzu zabo bwite.
Iyi nzu igeretse, yubatse mu buryo bugezweho, Platini yari amaze igihe ari kuyubaka ndetse amakuru ahari avuga ko nubwo yayimukiyemo hari imirimo ya nyuma ari kurangiza.
Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwa muzika ari mu itsinda rya Dream Boys aho yafatanyaga na mugenzi we Nemeye Platini waje kwerekeza ku masomo muri Amerika bituma iri tsinda risenyuka.
Nyuma Platini yaje gutangira urugendo rwo gukora umuziki ku giti cye.
Nyuma y’igihe gito atangiye umuziki ku giti cye ndetse bikaba na nyuma yo kurongora ndetse akabona sosiyete yo muri Nigeria imufasha mu bijyanye na muzika, ubu yamaze kuzuza inzu ye ku giti cye y’akataraboneka.
Uyu muhanzi aje yiyongera ku bandi bahanzi bafite inzu zabo nka Tom Close, King James n’abandi,….


