Umuhanzi Serge IYAMUREMYE wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda yarushinze akaba yakoreye ubukwe muri Amerika witwa Sandrine
Ni ubukwe bwabaye kur’uyu wa 1 Mutarama 2023 aho uyu umuhanzi Serge Iyamuremye yarushinze n’umugore we aherutse no gusanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Uburiza Sandrine.
Ubu bukwe bwari bubereye ijisho bukaba bwabereye ahitwa MCM Elegante Hotel iherereye i Dallas muri Leta ya Texas.
Muri amwe mu mashusho n’amafoto uyu muhanzi yasangije abakunzi be wabonaga ko ari ubukwe bubereye ijisho kandi wabonaga ko bose ibyishimo ari byose.
Uburiza Sandrine, ni umukobwa utagira byinshi avugwaho gusa hakaba hari abavuga ko urukundo rwe na Serge rwaba rwaraturutse ku kuba yaratangiye ari umufana bikaba birangiye abaye umugore.
Serge IYAMUREMYE yamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye yagiye akora ariko cyane cyane iyitwa Yesu Agarutse.
Uyu yerekeje muri Amerika mu mwaka ushize wa 2022, icyakora byagizwe ibanga rikomeye.
Nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Iyamuremye n’umukunzi we bahise batangira imyiteguro y’ubukwe bwabo akaba ari nabyo byaje kurangira bombi bambikanye impeta y’urudashira.