Radio ya Kiss FM ivugira ku murongo w’102.3 yungutse umunyamakuru mushya ariwe Andy Bumuntu akaba agiye kuzajya afatanya na Sandrine Isheja Butera mu kiganiro Breakfash show cya mugitondo.
Andy Bumuntu ubusanzwe ni umuhanzi akaba yabonye akazi gashya aho agiye kujya akora mu kiganiro cya mugitondo hamwe na Isheja Sandrine
Radio ya KISS FM ivugira ku 102.3 Kiss Fm ikaba yahaye ikaze Andy Bumuntu mu magambo agira ati “We are proud to announce our new breakfast Presenter Andy Bumuntu. Andy will be teaming up with Sandrine Isheja everday Monday to Friday 6am to 10am”. Bishatse kuvuga ngo duhaye ikaze Andy BUMUNTU mu ikipe ya Kiss Fm akazajya akorana na ISHEJA Sandrine kuva kuwa mbere kugeza kuwa 5 kuva saa 6:00 kugeza saa 10:00 za mugitondo.
Ubusanzwe ISHEJA Sandrine akaba yaratangiye iki kiganiro akorana na NKUSI Arthur uzwi nka Rutura nyuma uyu amaze gusezera akaba yaramaze iminsi akorana Gentil Gedeon NTIRENGANYA bari bamaranye igihe gito ubu hakaba hahise haba izindi mpinduka.
Bikaba bivugwa ko Gentil Gedeo wafatanyaga na ISHEJA yaba yahinduriwe imirimo.
Andy Bumumuntu wamaze guhabwa ikaze mu Itangazamakuru ubusanzwe ni Umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka MUKADATA,MINE n’izindi,….

Uyu muhanzi uretse kuba ari umuhanzi ufite ijwi ryiza ni n’umuhanzi ukundwa n’abakobwa benshi ba hano mu Rwanda aho bavuga ko ngo afite ijwi n’amaso biganza imitima yabo.