Umuhanzi w’umuraperi witwa Drake yahombye amafaranga menshi nyuma yo gutegera (beting) ko ikipe ya Argentine itsinda u Bufaransa mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi ikaza gutsinda ariko binyuze muri penalite.
Ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha ya hano mu Rwanda kur’icyi cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2022 nibwo umupira usoza irushanwa ry’igikombe cy’isi watangiye.
Mbere y’uyu mukino ababetinga bari bakoze iyo bwabaga, umuraperi Aubrey Drake Graham uzwi nka Drake yari yateze miliyoni imwe y’amadorali (asaga miliyari y’Amanyarwanda) kuri Argentine ariko arayahomba, nyuma y’uko umukino ubonetsemo ibitego 3-3, bikarangira bibaye Argentine itsinze kuri Penalite 4-2 .
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Vulture ngo uyu muhanzi icyatumye yimyiza imoso nuko atigeze ategera (beting) iminota y’inyongera akaba ariyo mpamvu yahomye kuko kubetinga kwe ntibyarebaga cyangwa ngo bigire aho bihurira na Penalite.
Uyu muhanzi rero akaba yakozweho n’ibyabonetse mu minota 90 isanzwe y’umukino ari nabyo yari yabetingiye.
Uyu muhanzi nubwo yaje kwisubiraho ariko yari yabanje gutangaza ko iyo aramuka atsinze yari kwinjiza miliyoni 2.75 z’amadolari ya leta zunze ubumwe za Amerika .

Ni imikono y’Igikombe cy’Isi aho ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar umukino wa nyuma wahuje Argentine n’Ubufaransa bikarangira Ubufaransa butsinzwe kuri Penalite 2 kuri 4 za Argentine.