Umuhanzikazi Clarisse KARASIRA arimo kwibazwaho na benshi nyuma yo gutangaza amagambo bamwe mu bamukurikira bavuze ko asa nayo gutongera umwana we .
Abakunzi ba Clarisse KARASIRA bakimara kumva amagambo ye bafashe ayo magambo yanditse nk’inama yagiraga abakiri bato yo kutiyandarika mu buto bwabo, gusa ku rundi ruhande ugasanga batiyumvisha ukuntu ibi yabitangaje biherekejwe n’amafoto y’umwana we ukiri muto cyane.
Aha uyu muhanzikazi agira ati:”Nanze kwiyandarika ngo nkurikire ibishashagirana mu bukumi bwange, nirinda umukiro ntavukanye kuko narotaga igihe nk’iki.Bakobwa beza b’iwacu twiyubahe, turebe kure kandi duhange amaso ku byiza, Imana ntabwo izadukoza isoni.”