Umuhanzikazi Clarisse KARASIRA avuga ko iyo ahanga indirimbo aba yifuza gukora ku mitima y’abakunzi be aho ashimira abakunzi b’indirimbo ze avuga ko ari Abamalayika bamwibutsa iteka impamvu aririmba niyo yacitse intege .
Kur’uyu wa 10 Kamena 2022 nibwo uyu muhanzikazi witegura kwibaruka yatangarije abakunzi be aya magambo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Karasira yagize ati:”Ndabashimiye cyane mwe mwese Nshuti zanjye ndetse bakunzi ba Muzika yanjye. Iteka iyo mpanga mbikora ntekereza uko nakora indirimbo zibubaka ndetse zikanubaka ababakomokaho n’abazakomoka kubazabakomokaho”
Karasira yakomeje avuga ko ubutumwa bwe ari ubw’urukundo:”Ubutumwa bwanjye ni urukundo, amahoro, ubworoherane , imibanire myiza ya mu Bantu, mubashakanye ndetse n’izindi Ngeso nziza zadufasha kubaho muri ubu buzima neza tukazagenda gitwari”.
Mu gushimira abakunzi be yagize ati:”Ndabashimira ko mumpora hafi, mukandwanira ishyaka , mukankomeza kandi mukanarwanya ibintu byose biza bigamije kundangaza cyangwa ngo bikomeretse umutima wanjye. Muri Abamalayika banyibutsa iteka impamvu ndirimba niyo nacitse intege”.
Asoza avuga ko abo azi nabo atazi abakunda:”Simbazi mwese yemwe sinabasha kuba nabasubiza mwese umwe ku Wundi ariko uwazampa amahirwe nkahobera buri umwe muri mwe byanezeza. Kumenyekana muri iki gihe ni akazi gakomeye Ndabashimira ko mumfasha tugafatanya mukantwaza aho rukomeye. Ndabakunda kandi mbifuriza ibyiza kuri mwe no ku miryango yanyu kuko Nibyo gusa mukwiye”.
Kuva yashyira ubu butumwa hanze abantu basaga 82 bose bakaba bagize icyo babuvugaho aho abenshi bagiye bamushimira uyu mutima yagize wo gufata umwanya agatekereza ku bakunzi be ndetse akanabagenera ubu butumwa.
Ubu butumwa umuhanzikazi Clarisse Karasira akaba yabutangarije aho ubu asigaye abarizwa muri Portland, mu leta zunze ubumwe za America.
