Sunday, September 24, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home IMYIDAGADURO

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yarakariye bikomeye abamwise indaya bakavuga n’aho yasambaniraga

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/07/15
in IMYIDAGADURO
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Umuhanzikazi Clarisse Karasira nyuma yo kwandika amagambo ku rukuta rwe rwa twitter benshi bakayafata nko kwishongora ku bagore, yihanije yarakariye abakomeje kubyuririraho bakamusebya bavuga ko yiyandarikaga.

Uyu muhanzikazi uherutse kwibaruka imfura ye, kuri ubu atuye muri Leta z’unze ubumwe za Amerika we n’umugabo we akunze gutangaza amagambo ku mbuga nkoranyambaga ze agenda akebura urubyiruko ari nako anyuzamo akivuga imyato dore ko avuga ko ari “Umukobwa w’Imana n’Igihugu”.

IZINDI NKURU WASOMA

Mu ikanzu nziza cyane Miss Elsa yakoze ubukwe na Prince Kid (amafoto)

Miss Lynda na Zaba nyuma yo gusomanira mu ruhame ibyabo byajemo rushorera

Amagambo yateje rwaserera mu bakoresha twitter, yanditswe na Karasira Clarisse agira ati:”Nanze kwiyandarika ngo nkurikire ibishashagirana mu bukumi bwanjye, nirinda umukiro ntavunikiye kuko narotaga igihe nk’iki. Bakobwa beza b’iwacu twiyubahe, turebe kure Kandi duhange amaso ku byiza, Imana ntabwo izadukoza isoni.”
Aya magambo yari aherekejwe n’amafoto ye atwaye umwana.

Benshi bahise bamusamira hejuru bamubwira ko aganiriye nabi ko abagore bose batiyandaritse ndetse undi araritobora amwibutsa uko yararanaga n’abasore mu ma getho yo mu karere ka Gicumbi i Byumba dore ko ari naho yize amashuri yisumbuye.

Uwitwa Gigi yamusubije agira ati: “I Byumba ya ghetto ya G watahagamo niwe mugabo wawe? Jya uvuga uziga turakuzi nuko tuba ducecetse”
Clarisse Karasira nawe ntiyazuyaje kumusubiza amubwira yuko ari ukumuharabika ko amubeshyera. Ati:” Nawe urabizi ko ugamije kunsebya ubeshya kandi ntacyo byankoraho mbimenyereye. Gusa Imana ikubabarire nanjye ndakubabariye”.

Undi nawe yamwibukije ko ntacyo bapfa ko atamubeshyera amwibutsa ko babiziranyeho ko ahubwo ari ukwijijisha. Ati: ” Sha ndi imbere y’imana nawe urabizi ko ntacyo dupfa sinagusebya pe nubwo bitari ngombwa ko mbikwibutsa byatewe nuko wanditse iriya sms, kandi uwo navuze nzi ko wamumenye rwose ujye uvuga uziga.”

Impaka zakomeje kugeza ubwo umugabo wa Clarisse Karasira abijemo akagaragaza ko akunda umugore we ndetse ko bishimanye ko abashaka kubatanya ntacyo babakoraho.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Mu ikanzu nziza cyane Miss Elsa yakoze ubukwe na Prince Kid (amafoto)

September 2, 2023
1.5k
HOME

Miss Lynda na Zaba nyuma yo gusomanira mu ruhame ibyabo byajemo rushorera

August 21, 2023
1.5k
HOME

Mu Rwanda hadutse umuhanzi mushya uri kwitwara neza witwa ESPE IRADUKUNDA

August 20, 2023
1.4k
HOME

Umugore wa Nyakwigendera Jaypoly yabenze umusore bendaga kubana

August 16, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023

Kigali: Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya DGPR rurasabwa kugira intego ihamye

September 17, 2023

Kigali: Hashyizweho umurongo wo gukemura ibibazo by’abana bahohoterwa

September 17, 2023

Hamenyekanye abahanzi bazataramira abantu mu gitaramo cyiswe”Tujyane Mwami”

September 14, 2023

Abafite ubumuga barasaba guhabwa agaciro mu rusengero

September 12, 2023

Ntibisanzwe! Perezida wa Amerika na Bagenzi be bagaragaye mu ruhame batambaye inkweto

September 11, 2023

Ngoma: Abaturage baritegura gutaha ikigo nderabuzima gishya 

September 10, 2023

Rulindo: Abantu bacukuye imva batwara ibihumbi 500Frw uwapfuye yashyinguranywe

September 9, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In