Ubu inkuru ntikiri amagambo ahubwo byabaye impamo ko kwa Clarisse KARASIRA n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie bibarutse imfura y’umuhungu mu muryango wabo.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022 mu bitaro bya Northern Light Mercy Hospital biherereye mu Mujyi wa Portland muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika niho umuhanzikazi Clarisse KARASIRA yibarukiye umwana we wa mbere.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze uyu muhanzikazi yatangaje ko umuryango we wungutse ibindi byishimo bidasanzwe.
Agira Ati “Impundu impundu babyeyi, Ikoobe Ikoobe Abato. Umukobwa w’Imana n’igihugu hamwe n’umutware, imfura yo mu batangana baguye umuryango. Imana ishimwe Igikomangoma cyacu kindyamye mu gituza ibicuro byashize. Umutware na njye duhaye Imana icyubahiro tunabashimira ku masengesho yanyu menshi”
Yasoje atumira abantu mu muhango wo kwita izina uyu mwana uzaba nyuma y’iminsi umunani uyu mwana avutse.
Aba bombi Clarisse Karasira na Ifashabayo Sylvain Dejoie, bibarutse imfura yabo nyuma yo kurushinga mu muhango wabereye kuri Christian Life Assembly (CLA), urusengero ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali tariki 01 Gicurasi 2021.
Menya Amateka n’ubuzima bw’umugabo wa Clarisse KARASIRA:
Nimwonkwe kandi Imana ibahe gukomeza gutera imbere.