Umuhanzikazi Clarisse Karasira yatatse umugabo we, Sylvain Dejoie Ifashabayo, akoresheje amagambo aryoshye, amwifuriza umugisha n’ibyishimo abinyujije mu rurimi rw’icyongereza.
Ibi bije nyuma yuko Clarisse Karasira yari amaze gushyira hanze amafoto ya Sylvain maze akayaherekesha amagambo arimo ayo kumwifuriza kuzahirwa mur’uku kwezi kwa 6.
Clarisse Karasira ashyize hanze iyi foto ya Sylvain Dejoie ayiherekeresha amagambo agira ati “Rudasumbwa nanjye tubifurije ukwezi gushya guhire, Iyi Kamena ibazanire umugisha, amahoro n’umunezero, muyiboneremo guhirwa. Imana isubize icyifuzo gikomeye cyawe muri iki gihe,Amen.
“My husband and I wish you a happy and beautiful new month. May this June brings blessings, peace,happiness and luck to you. May The Lord answer your prayers in these times, Amen.#BAYOfamily ❤️ “.
Mu rugo kwa Clarisse Karasira hakaba hakomeje kuba umunezero mu gihe bitegura kwibaruka imfura yabo y’umukobwa.