MUSABYIMANA Adelphine ukora akazi ko mu rugo yashyize hanze indirimbo nshya akaba avuga ko iyi ndirimbo igamije gutambutsa ubutumwa bwo kuvuga imbaraga z’Imana ashingiye ku byo yamukoreye no kwamamaza ubutumwa bwayo bwiza.
Uyu muhanzi yavukiye mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
Uyu kandi yavukiye mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 aba ariho akurira kugeza n’uyu munsi.
Avuga ko yakuze akunda kuririmba kuko ngo yabitangiye afite imyaka mike aririmba mu Ishuri ry’isabato (Sabbath school) akiri muto.
Uyu muhanzikazi avuga ko akunda Sara wo muri Korale Ambassadors of Christ na Korale “Yesu araje” ibintu ngo byatumye abyiruka yumva azaba umuririmbyi ukomeye .
Icyo gihe ngo nibwo yatangiye kwandika indirimbo nubwo atari yagatekereje kuririmba ku giti cye nyamara yazihaga andi makorali.
Aganira n’Ikinyamakuru Ibendera.com yagize ati:” Mur’iyo Korali nakundagamo umugabo witwa Elisa umwe ufite umusatsi mwinshi, nkakunda ijwi rye ku buryo nakomezaga kwigana uburyo ya ririmbaga nkunva nzaririmba nkawe uko byamera kose.
Avuga ko ibi byaje gukunda ubwo yari amaze kumenyera kuririmba ijwo rya siporano y’abagabo. Agira ati:” Natangiye kwandika nshaka kuririmba ku giti cyanjye, ndabyibuka ngeze mu wa 3 w’amashuri yisumbuye naganirije ababyeyi banjye mbasaba ko najya muri studio, ntabwo babyunvise neza kubera ko mama ariwe wasengaga naho papa we ntabwo yasengaga”.
Akomeza agira ati:” Nabonye batabyumvaho kimwe mpitamo kuva mu rugo njya i kigali aho nagiye ngiye gushaka amafaranga yo kujya muri studio”.
Asoza agira ati:” Nahuye nibica intege byinshi cyane kuko nakoraga akazi ko mu rugo haba mu kazi bikanga kubera kutakamenyera neza ku buryo n’ubundi namaze umwaka urenga ntarajya muri studio, gusa hari ikiganiro cyaciye kuri Radio imwe mu Rwanda mbasaba ko bamfasha ariko ntibyakunda”.
Nubwo byagenze gutyo ariko ngo ntabwo yacitse intege kuko muri 2021 yaje guhura na producer (Umuntu utunganya indirimbo) arankorera ubwo mba ninjiye mu muziki gutyo.
Uyu muhanzikazi avuga ko mu kwezi kwa 8/ 2021 aribwo yashyize hanze INDIRIMBO ya mbere yise “Witentebuka” ikaba yarabaye indirimbo nziza, ubu akaba amaze kugira indirimbo 3 arizo: -Witentebuka
– Ntundekure
– Ntacyo nguhishe
Iyi ya nyuma ikaba ari nayo Nshya yamaze kugera kuri YouTube channel ye yitwa M Delphine.
Delphine avuga ko ashima lmana cyane kubera ko ngo nta bushobozi burenze yari afite kuko ngo nayo akoresha ayakura muri ako kazi ko mu rugo ariko ikaba ikomeza kugenda imuteza intambwe nziza.
Asoza ashimira abantu bamwe na bamwe bamutera inkunga akanashimira ibendera. Com yamuhaye umwanya akanasaba abantu kumva iyi ndirimbo yise NTACYO NGUHISHA bakanayisangiza abandi.


KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO: