Umwana wa Katauti witwa Krish Ndikumana yabyaranye na Irene Uwoya uzwi nk Oprah yarijije nyina mu birori byo kwishimira ko yahawe Isakaramentu ryo Gukomezwa ubwo yamubwiraga ati wampaye ubuzima.
Mu birori byo kwizihiza uyu munsi mukuru,Kur’icyi Cyumweru tariki ya 24 Mata/2022 nibwo uyu mwana wari wambitswe imirimbo ameze nk’igikomangoma, yafashe ijambo maze ashimira nyina mu magambo yatumye amarangamutima ya Oprah azamuka maze ararira.
Krish yagize ati “uyu munsi wampaye ikindi kintu nk’ibyo nambaye uyu munsi, aho kurara, ibyo kurya kugeza kuri iki kirori, amasabukuru yanjye yose, ubuzima bwanjye bwose nukuri mama warakoze.”
Oprah we yafashwe n’ikiniga kubera amagambo y’umwana we, aramushimira, anashimira n’abantu bose baje kwifatanya na we mu kwishimira ko umwana we yahawe Isakaramentu ryo Gukomezwa.
Ku birebana no kuba uyu mwana atari umuyislam nk’uko se yari we, Oprah yavuze ko ubwo bakoraga ubukwe na Katauti basezeraniye muri Kiliziya Gatolika hanyuma barangiza Katauti agakomeza mu idini ye, bivuze ko uyu mwana yakurikiye idini ya Nyina.
Katauti na Opran bashakanye muri 2008 aho mu mwaka wa 2011 baje kubyarana umwana umwe w’umuhungu ariwe Krish gusa aba baje gutandukana muri 2013.
Mu Gushyingo 2017, Ndikumana Hamad Katauti wigeze no kuba Kapiteni w’ikipe y’Igihugu Amavubi yaje kwitaba Imana aho yari asigaye ari umutoza wungirije w’ikipe ya Rayon Sports .

