Nyuma y’igihe kirekire atagaragara, umukinnyi w’Umupira w’Amaguru mu Gihugu cya Ghana Christian Atsu yitabye Imana agwiriwe n’ibikuta by’inzu mu mutingito wabaye muri Turukiya.Â
Kuwa kabiri tariki ya 07 Gashyantare 2023 nibwo Mustafa Özat uyobora Ikipe ya Hatayspor yakinwagamo n’uyu mukinnyi Christian Atsu yatangaje ko uyu mukinnyi yarokowe akiri muzima nyuma yo kugwirwa n’ibikuta byaguye kubera umutingito washegeshe Turukiya na Syria kuwa mbere tariki 06 Gashyantare 2023.
Ku rundi ruhande ariko ushinzwe gushakira uyu mukinnyi ikipe , Nana Sechere, yanyomoje aya makuru avuga ko batazi aho uyu mukinnyi ari ko ndetse bakomeje kumushakisha.
Urubuga rwitwa eurospot.com rutangaza ko ushinzwe kureberera inyungu z’uyu mukinnyi ariwe Murat Uzunmehmet yatangaje ko uyu mugabo yabonetse mu matongo y’umutingito atakiri muzima.
Uyu yagize ati:”Christian Atsu yagaragaye ariko birumvikana ko yamaze gutakaza ubuzima”.
Uyu mukinnyi akaba yitabye Imana afite imyka 31 akaba yarakiniye amakipe atandukanye nka Newcastle yakiniye imkino 107, Everton, Porto, Chelsea n’ayandi,…
Uyu mukinnyi yari amaze guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ya Ghana y’umupira w’amaguru inshuro 65 akaba yarayitsindiye ibitego 9 akaba yitabye Imana mu mubare w’abasaga ibihumbi 41 bamaze kumenyekana ko baguye mur’uyu mutingito washegeshe Turukiya na Syria.