Umunyamidelikazi ufite inkomoko muri Uganda, Zari Hassan wiyise The Boss Lady, yahishyuye agahinda yigeze guterwa n’umugabo we nyakwigendera Ivan Ssemwanga aho bakundwakazanyaga ariko rimwe na rimwe bakarwana bikomeye, ahishura ukuntu yakubitiwe mu kabyiniro kandi yari atwite.
Zari w’imyaka 41 y’amavuko ufite abana batanu, 3 yabyaranye na Ivan Ssemwanga na 2 yabyarabnye na Diamond Platnumz, aganira na Toke Makinwa.
yagarutse ku bihe yaciyemo n’icyo yibuka cyamubabaje, avuga ko adashobora kwibagirwa uburyo yakubitiwe mu kabyiniro abantu bose bareba kandi ari icyamamare.
Nk’uko Zari Hassan abivuga, bwa mbere Ivan yamukubise igihe yari atwite inda y’amezi 3. Ashimangira ko amakimbirane mu bashakanye akenshi ahera ku guterana amagambo.
Yagize ati:’’Gutukana bitangirira ku ijambo, bishobora gutangirira ku gutukana bikavamo urugomo’’. Zari avuga ko umugabo we yamuhondaguraga abana bareba rimwe bakamuhoza bakamubaza impamvu se ahora amukubita. Zari Hassan yibuka uburyo yakubiswe kandi atwite
Zari yagize ati:’’Byageze aho umuhungu wanjye ambaza impamvu nkubitwa nkatukwa, icyo gihe byarambabaje cyane, byari bimeze nko kuntera inkota mu mutima’’.
Akomeza avuga ko kuba barasohokanaga akareba abandi bagabo cyari nk’icyaha, aha yagize Cyari ikintu muri we kunkubita.
Yigeze kunkubita cyane turi muri club kuko hari umuntu wandebye nanjye nkamureba.
Ntabwo nari nemerewe kureba abandi bantu. Muri iryo joro rero, yarankubise nabi ku buryo nahabandagariye bikomeye