Abaturage bo mu Kagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi basanze umukobwa ukiri muto uzwi nka Christine amanitse mu mugozi yapfuye aho bikekwa ko yiyahuye.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 202, Nyirabaziki Christine yasanzwe yashizemo umwuka, bakaba bamubonye ubwo umuntu wari mu kazi ko gutunda amabuye yabonaga amanitse mu mugozi yapfuye.
Uyu mukobwa yabaga kwa Muramu we, akaba yabonetse yapfuye mu gihe mu rugo yabagamo nta muntu n’umwe wari uhari kuko bari bagiye ku bitaro kubyara.
Uwizeye Andre uyohora Akagari ka Shagasha, akaba yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko aya makuru ari impamo.
Agira ati:“Byabaye ku mugoroba saa kumi n’igice, ni bwo Umuyobozi w’Umudugudu yampamagaye ambwira ko hari umuturanyi wagiye muri urwo rugo asanga uwo mukobwa amanitse mu mugozi.”
Akomeza avuga ko muri urwo rugo “Nta wundi muntu wari uhari kuko mukuru we yagiye kubyara, umugabo wo muri urwo rugo yari yagiye mu kazi akora kuko ni umumotari.”
Inzego zishinzwe iperereza zahise ziritangira kugira ngo zimenye icyaba kihishe inyuma uru rupfu.