Umukobwa uvuga ko ari Umunyarwandakazi witwa Nyirarukundo kuri twitter yatunguye benshi nyuma yo gutangaza ko yiteguye gutanga inkwano ku musore witeguye kuba yamurongora
Ni inkuru yagaragaye nk’itunguranye aho ku rubuga rwa Twitter, Umukobwa yatangaje ko yiteguye gutanga inkwano ku musore witeguye kandi ubishaka gusa uyu mukobwa akaba yashyizeho amahame ku musore wakwemera gukobwa aho yamusabye kuba yakwemera kuzambara ikanzu y’abageni ndetse n’agatimba ku munsi w’ubukwe bwabo.
Mu buryo bwo gutebya no kuganira, uyu mukobwa witwa Nyirarukundo kuri twitter mu magambo ye yagize ati:“Njye umuhungu uzabishaka nzamukwa ariko niwe uzambara ikanzu nagatimba”.
Bamwe mu basore bakaba bagaragaje ko biteguye kandi bemeranya nawe aho umwe yagize ati:”Icy’ingenzi ni amafranga wenda umbwire nzambare n’isutiye ariko unkwe“.
Nubwo bimeze gutya ariko hari n’abandi bakomeje kwibaza niba uku kwaba ari ugukobwa kuko bavuga gukobwa iyo umukobwa yahawe inkwano, hakibazwa rero uko byakwitwa mu gihe umuhungu yaba yahawe inkwano.