Umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko afunzwe amezi atatu n’urukiko rwo mu majyepfo ya Asiya azira kuba yari afite umwuka mubi mukamwa igihe yasomaga n’umukunzi we.
Nkuko bitangazwa, uyu mukobwa witwa Lizy yagiye gusura umukunzi we w’umukire nkuko bari bafitanye gahunda muri weekend.
Basangiye ibyanijoro ndetse bagirana ibihe byiza byaje kurangira bagiye gukora imibonano mpuzabitsina maze bahita bagwa agacuho. Amakuru avuga ko Lizy yaryamanye ubushyuhe maze hagati aza kubyuka yegera umusore, umusore yaje gukanguka asanga yasomwe n’umukobwa atigeze yoza mu kanwa.
Umusore yagize ati:“Nanga umwuka mubu, uyu mukobwa yansuzuguye ibyo ngenderaho atuma ntekereza nabi,” Uyu musore akaba yatanze ikirego ndetse umukobwa akaba azamara amezi 3 mu gihome.