Ubukwe bw’umukobwa w’ikizungerezi bwapfuye ku munota wa nyuma aho yafashwe asambana n’uwo bahoze bakundana mbere yo kumenyana n’uwo bendaga kubana akavuga ko ngo yari yagiye gusezera
Mu mujyi wa Kigali umusore yaguye mu kantu abura uko yifata aho umukobwa w’imyaka 24 yafashwe asambana na Ex we bahoze bakundana ariko uwo mukobwa akaba yarafitanye ubukwe n’umukunzi we mu cyumweru gitaha maze buhita bupfa.
Christian niwe wari ufitanye ubukwe n’umukunzi we, gusa mu gahinda kenshi yasanze uwo yaramaze iminsi yita umukunzi we ngo bazakorana ubukwe ari gusambana n’uwo bahoze bakunda.
Uwo musore basanze aryamanye n’umukobwa wari ufite ubukwe yatangaje ko we atigeze aryamana nawe ko ahubwo uwo mukobwa yaje mu rugo kubasura bisanzwe bakishima kuko ngo basanzwe baziranye hanyuma umukobwa akaza kumva afite ubushyuhe niko gukenera kujya koga muri Douche maze bamuha igitambaro cy’amazi ajyayo, bikavugwa ko ariyo mpamvu ngo bamusanze yambaye ubusa.