Inkuru idasanzwe iravuga ko umukobwa witwa Destiny Jojo ukomoka mu gihugu cya Nigeria yitabye Imana ubwo yari arimo kwibagisha kugira ngo yiyongereshe amabuno.
Inkuru dukesha urubuga rwa iBrandTV.com ivuga ko uyu mukobwa witabye Imana yari mu kigero cy’imyaka 20 aho yapfuye ubwo yari yagiye kwibagisha ikibuno agamije kucyongera akaba yaguye mu bitaro biherereye mu mujyi wa Lagos ho mu gihugu cya Nigeria.
Nubwo uyu mukobwa bivugwa ko yapfuye ariko ngo ntabwo yaguye ku iseta kuko nyuma yo kwibagisha ngo yongererwe ikibuno, bahise ba musezerera ajya mu rugo ariko nyuma y’iminsi ine atashye, ahita agira ikibazo cy’ubuhumekero biza kurangira yitabye Imana.
Uyu mukobwa yakomeje kugira ibibazo ndetse biza kurangira asubiye kwa muganga ariko ku bw’amahirwe make yaje kwitaba Imana.
Jojo ubwo yageraga kwa muganga batangiye kumwongerera umwuka bifashishije oxygen ariko birangira kubw’amahirwe make ubuzima bumucitse.
Umwe mu bantu bari bamuri hafi yavuze ko jojo nyuma yaho bamaze kumubaga yahise agira ikibazo cyo guhumeka bahita ba mutwara ku baganga b’inzobere ngo barebe ikibazo afite, ariko ngo byakomeje kwanga biba ngombwa ko bamwohereza mu bindi bitaro ariko ahagera yamaze kwitaba Imana.
Nyuma y’urupfu rw’uyu mukobwa hakomeje kwibazwa niba urupfu rwe rwaba rwaturutse kukwibagisha agamije kongera amabuno cyangwa niba yarasanzwe afite ikibazo mu myanya y’ubuhumekero kikaba cyahise kizamuka bikaba aribyo biba intandaro y’urupfu rwe.