Umusore wendaga kubana n’umukobwa yahisemo guhagarika umubano we n’umukunzi bari bamaranye imyaka 2 bakundana nyuma yuko uyu mukobwa amubwiye ko natamugurira iPhone azahita amwanga.
Biravugwa ko uyu musore yatandukanye n’umukunzi we kubera icyemezo cye cyo gukunda ibintu akabisimbuza urukundo basangiye bombi.
Uyu mukobwa ngo yamusabye kumugurira iphone ye , arabyanga, nuko amutera ubwoba ko azatandukana na we niba atayimuguriye vuba nyamuhungu nawe afata umwanya wo kubitekerezaho biza kurangira iby’urukundo abivuyemo .
Yakomeje amubaza niba aha agaciro iPhone kuruta umubano wabo maze umukobwa asubiza abishimangira ko akeneye telefone atayibona akazareka uyu musore.
Uwatanze iyi nkuru kuri Instagram yatanze ubuhamya agira ati: ”Umusore yanyoherereje ubutumwa bw’ibiganiro yagiranye n’umukunzi we amuha igihe ntarengwa cyo kumushakira iPhone 11 niba ashaka ko bazabana, ibi byari nyuma yo gukomeza kumuhatiriza kumugura iyi telefone byanze bikunze”.
Yamubajije rero niba telefone ifite akamaro kuruta umubano wabo w’imyaka 2 bakundana, undi amusubiza agira ati yego, ndetse ahamya ko bazatandukana natayigura.
Ibi byaje kurangira rero umusore amubwiye ko na we amwanze”.