Patient Bizimana uri mu bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yakiriye i Kigali umukunzi we Karamira Uwera Gentille usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitegura kurushinga maze amukorera agashya aho yamuhaye indabo zidasanzwe umukobwa akenda kwicwa n’amarangamutima.
Patient Bizimana avuga ko umukunzi we yageze i Kigali mu minsi mike ishize, mu bimuzanye hakaba harimo ubukwe bwabo buteganyijwe mu mpera z’Ukuboza 2021.
Uwera Gentille usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere yo kuza mu Rwanda, yabanje gukorerwa ibirori byo gusezera ku bukumi ’Bridal Shower’.
Nk’uko Patient Bizimana n’umukunzi we baherutse kubitangaza, byitezwe ko ubukwe bwabo buzabera mu Mujyi wa Kigali tariki 19 Ukuboza 2021.
Ku wa 21 Kamena 2021 aba bitegura kurushinga bari berekanywe mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) Masoro, Patient asanzwe ateraniramo.
Ni igikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Hahamagarwaga couple imwe ku yindi hanyuma hakerekanwa ifoto yabo.
Patient Bizimana yamaze kuba umugabo byemewe n’amategeko kuko yasezeranye na Uwera muri Kamena 2019 mu Karere ka Rubavu.
Ni umuhango wabaye mu bwiru bukomeye, uhezwamo itangazamakuru ndetse no kubona ifoto byaragoranye.
Patient Bizimana ni umuramyi umaze gushinga imizi. Umuziki yawutangiye akiri muto, akiyumvamo impano yatangiye kwihatira kwiga gucuranga piano mu rusengero hanyuma bigeze mu 2007 asohora indirimbo ye bwite yitwa “Andyohera” ari na bwo benshi batangiye kumubwira ko afite ijwi ryiza.