Umunyamakuru w’imikino kuri Radio Fine FM mu kiganiro “Urukiko rw’Ubujurire”, Horaho Axel yasabye anakwa umugore we, Masera Nicole Nirira bitegura kubana ubuziraherezo.
Kur’uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Kamena 2022 nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa uyu mukobwa.
Ibi biroli byabereye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda mu karere ka Huye mu Nzu Ndanamurage y’u Rwanda.
Nyuma y’uyu muhango ku isaha ya saa 14h00, aba bombi bakaba basezeranye imbere y’Imana mu rusengero rwa Methodiste Libre, Paruwasi ya Ngoma ni mu gihe nyuma y’iyo mihango abatumiwe biteganyijwe ko baza kwakirirwa mu Busitani bw’Inzu Ndangamurage y’u Rwanda.
Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya 18 Werurwe 2021 basezeranye imbere y’amategeko mu muhango nawo wabereye mu Ntara y’Amagepfo mu karere ka Huye mu murenge wa Maraba aho bemeye kubana akaramata .
Uyu mukobwa usanzwe yibera muri Amerika, yambitswe impeta ya fiançailles tariki ya 14 Werurwe 2021 mu muhango wabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu.
Horaho Axel yamenyekanye mu kiganiro Salus Sports cyo kuri Radio Salus aho yaje kuva muri 2019 ajya kuri Radio 10 yavuye yerekeza kuri Fine FM ari naho ari kubarizwa ubu ariko bikaba bivugwa ko nyuma yo gusezerana n’uyu mukobwa ashobora guhita ajyana nawe bakajya kwibera muri America.