Umunyamakuru Célestin Ntawuyirushamaboko wakoreraga Televisiyo ya BTN yitabye Imana mu ijoro ryo kur’uyu wa 14 Mata 2022 aguye mu Bitaro bya Kibagabaga.
Inkuru y’urupfu rw’uyu munyamakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kur’uyu wa Gatanu aho umwe mu banyamakuru akaba ari nawe wamwinjije mu itangazamakuru yatangaje ko uyu NTAWUYIRUSHAMABOKO elestin yitabye Imana.
Mu minsi ishize nibwo nyakwigendera yari yatangaje ko yari amaze igihe kinini arwariye muri CHUK ubu akaba yitabye Imana nyuma y’igihe gito na none yari amaze arwariye kwa muganga Kibagabaga aho yari yaragiye kwivuriza.
Ntawuyirushamaboko ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane mu gutara no gutangaza inkuru ziganjemo izivugira abaturage, akarangwa n’umwihariko mu buryo yakoraga umwuga we w’itangazamakuru haba mu gutaara no gutangaza inkuru .
Celestin NTAWUYIRUSHAMABOKO ni umunyamakuru winjiye mu itangazamakuru yinjijwe na KNC nyiri TV na Radio one akaba yaratangiriye kuri Radio ya City Radio, aho yaje kwerekeza kuri Radio1 na TV1 akaba asoreje kuri BTN TV.
Mu 2020 Ntawuyirushamaboko yatangije Ikipe y’Umupira w’Amaguru ayita Intwari FC yari igamije kumufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu.
Nyakwigendera yitabye Imana nyuma y’uko hari haciyemo umunsi umwe gusa hatambutse inkuru ye ya nyuma yo ku wa 13 Mata 2022 kuri BTN TV.
Urupfu rwe rukaba rubaye inshamugongo ku bantu banyuranye by’umwihariko abanyamakuru batandukanye bo mu Rwanda.
Imana imuhe iruhuko ridashira.