Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc ukora kuri Radio y’imyidagaduro ya hano mu Rwanda Kiss FM yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, Cyuzuzo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasangije abamukurikira amafoto y’umuhango yambikiwemo impeta, aho uyu mukobwa agiye kurongorwa n’umusore witwa Thierry Eric NIYIGABA bivugwa ko ngo bamaze igihe kinini bakundana.
Aya mafoto yayaherekeresheje amagambo meza aho agira Ati “Dutangiye urugendo ruganisha ku kubana akaramata, ndagukunda Jaanu (akazina akunze kumuhimba), warakoze guha agaciro amarangamutima yanjye kuva ku munsi wa mbere.”
Benshi mu bakurikira uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga biganjemo abanyamakuru n’abafite aho bahuriye n’imyidagaduro, bahise bamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushya rw’ubuzima atangiye.
Kugeza ubu Cyuzuzo wakoze ku maradio atandukanye ya hano mu Rwanda nka Radio 10 na Radio Isango star mu mwaka wa 2014 yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza mu itangazamakuru, akaba afite n’impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master’s Degree] mu bijyanye n’Imibanire mpuzamahanga.
Uretse kuba ari umunyamakuru uzi kuganira ariko ni n’umunyamakuru uzwiho kugira urwenya. Yavukiye mu Ntra y’Amajyepfo i Nyanza akaba kugeza ubu afite mama we gusa kuko ise yitabye Imana.