Umunyamakuru Ismael Mwanafunzi agiye kurongora Mahoro Claudine wahoze ari umuyobozi wa Radio 10 amatariki y’Ubukwe bwabo akaba yamaze kujya hanze.
Ubu inyandiko yanditse mu buryo bwihariye igaragaza amatariki y’Ubukwe bw’aba bombi yamaze kujya hanze aba bombi bakazakorera ubukwe bwabo mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Ismael Mwanafunzi ni Umunyamakuru wa Radio Rwanda akaba amenyerewe mu kiganiro cyitwa waruziko no mu makuru asanzwe.
Uyu munyamakuru yamenyekanye kubera ibiganiro by’ibyegeranyo akora akanyuzamo amagambo nk’uturemangingo, ibinyacumi n’andi yatumye yigarurira imitima ya benshi.
Ku rundi ruhande Mahoro Claudine yamenyekanye ku maradio atandukanye ya hano mu Rwanda nka Radio Isango Star aho yakoraga mu ishami ry’amakuru aza kuhava yerekeza kuri Radio 10 aho yaje no kugirirwa icyizere cyo kuyobora iyi Radio gusa ubu akaba atakihakora kuko afite Company yo muri Kenya ikorera mu Rwanda asigaye akorera.
Aba bombi rero bakaba bagiye kurushinga aho abatari bake bashimishijwe no kuba Mwanafunzi agiye kurushinga.


