Umunyamakuru BAGIRISHYA Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yagarutse mu buzima busanzwe nyuma y’iminsi yari amaze afunze aho mugenzi we bagendanye henshi uretse aho avuye David BAYINGANA yamwakirije amagambo y’igisigo kidasanzwe amwizeza kumutera imibavu ihumura.
Uyu mugabo utarakunze kurya indimi mu kugaragaza ibitekerezo bye rimwe na rimwe akananenga mu ruhame abitwara nabi bagatuma imigendekere myiza ya Siporo mu Rwanda idindira yongeye kugaruka mu buzima busanzwe nyuma y’uko yaramaze iminsi afunzwe kuko yafunzwe tariki ya 20 Nzeri 2021 akaba yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Uyu intandaro yo gufungwa yaturutse ku Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Voleyball y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyaberaga i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.
Uyu Jado Castar wari Visi President wa Kabiri w’ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri gusa arajurira urukiko rushingiye ku kuba yari yaburanye yemera icyaha, agabanyirizwa igihano kigirwa igifungo cy’amezi umunani.
Castar ni Umunyamakuru w’imikino kuva kuri Radio Salus, Radio 10 Ubwo aheruka gufungwa akaba yari asigaye abarizwa kuri Radio ya B&B FM yari anabereye umuyobozi ibi bikiyongeraho no kuba yari asanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB).
Mugenzi we David BAYINGANA mu kumwakira yagize ati MA BROTHER IS BACK.
Yakomeje agira ati:”Ngwino tugutere umuvavu twongeye kuwo wadusigiye”.
Yongeyeho amagambo akomeye arimo ubusizi agira ati:”Rutambuka aho amakenga atinya, Uw’isuli Murasana Isuku.. kaze Neza Bagirishya Yohana W’Imana (CASTAR) Ngwino Tugutere Umubavu Mushya Twongeye Kyo Wasize..
Jado Castar uyu, ni umwe mu banyamakuru b’imikino bakunzwe cyane ahanini kubera ukuntu atajya arya indimi mu kunenga ibitagenda bidindiza iterambere rya Siporo mu Rwanda.
