Umunyamakuru Irene Murindahabi wari umaze igihe kinini mu itangazamakuru yatangiye urugendo rushya aho agiye gukomereza ibikorwa bye bindi
Umunyamakuru Irene Murindahabi wari umaze igihe kitari gito mu itangazamakuru hano mu Rwanda kuri ubu yamaze gutangaza ko yatangiye urugendo rushya.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Irene Murindahabi yanditse amagambo agira ati“Mwiriwe!! Ni M Irene mbashimiye ko mwabanye na Njye iki Gihe cyose mu mwuga w’Itangazamakuru no Mu guteza imbere Impano zitandukanye. nabasabaga no gukomezanya mu Rugendo rushya ntangiye Uyu munsi .
Nshimiye mwe mukunda ibyo dukora, Ibitangazamakuru nanyuzemo @magicfmrwanda @isangostarofficial [@sundaynightshow] @isibotvofficial @thechoice_live . Ibyo Nakoraga nibindi byiyongereyemo byose ubu mbikomereje Kuri Platform ya @mie_empire.rw Be Blessed 🙏 For More Info jya Kuri Youtube . Link iri muri Bio👆kuri instagram.
Abantu batari bake bakaba batishimiye aya magambo mu matwi yabo kubera uburyo bashimishwaga n’ibiganiro by’uyu musore.
Ku ruhande rw’igitangazamakuru yabarizwagaho aricyo ISIBO TV kueza ubu nta kintu baratangaza kirebana n’ubu butumwa bw’uyu musore.