Umugore ushishikajwe no guteza imbere siporo muri Afrika, Umunyamakuru wa siporo kuri RBA Ariane UWAMAHORO yarushinze n’umukunzi we bagiye kubana akaramata.
Kur’uyu wa gatandatu Ariane Uwamahoro usanzwe ari umunyamakuru w’imikino mu kigo cy’igihugu cy’igihugu cy’tangazamakuru (RBA) by’umwihariko kuri Televiziyo Rwanda, yasezeranye n’umukunzi we Bananeza Raymond.
Ni ibirori byari bibereye ijisho dore ko uyu Ariane ubusanzwe ari umukobwa ukunda kuba amwenyura akagaragaza ibyishimo n’akanyamuneza.
Ni nyuma y’uko kuwa 2 Mata 2022 yasezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Bananeza Raymond bagiye kubana asanzwe azwi mu bikorwa byerekeye imikino cyane ko yanize siporo akaba yaranatoje abana Basketball ndetse binavugwa ko yabayeho umusifuzi wa ruhago, afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PHD) muri Siporo yakuye mu Bushinwa.