Assumpta Abayezu Umunyamakuru wa RBA yambitswe impeta n’umukunzi we, Caleb Niyobuhungiro, nyuma yo kumwemerera ko azamubera umugore we bakabana akaramata.
Uyu ni umuhango wabaye ku munsi w’ejo tariki ya 29 Gicurasi 2022 ubera mu mujyi wa Kigali.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Assumpta Abayezu yashyize hanze amafoto y’uyu muhango agaragaza uko wagenze.
Ku rukuta rwe kandi yagaragaje ubwo uyu musore bakundana yamwambikaga impeta maze ashyiraho amagambo agira ati « Last night was a miracle to us! I said a big « yes » to the man who loves me the most! Thank you for choosing me @caleb_niyobuhungiro ». Bishatse kuvuga ngo ijoro ryakeye byari ibitangaza kuri twe, navuze yego ku mugabo unkunda cyange, warakoze kumpitamo Caleb NIYOBUHUNGIRO”.
Uyu Caleb NIYOBUHUNGIRO akaba ari Umuyobozi wa Buy7 Ltd, company itumiza ibintu i Dubai aho bivugwa ko ari umuherwe wo ku rwego rwo hejuru.
Naho ku rundi ruhande Assumpta Abayezu ni umunyamakuru wagiye anyura mu bitangazamakuru binyuranye nka Isango star, TV na Radio 10 Ubu akaba abarizwa mu Kigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru RBA.
Bikaba bivugwa ko nyuma yo kwambikwa impeta uyu munyamakurukazi akavuga Yego, Ubukwe bwabo bwaba buri hafi ndetse ngo nta gihindutse aba bombi bashobora kutarenza iyi mpeshyi batabanye.