Uwase Gentille GIRIBAMBE umenyerewe mu makuru kuri TV1 yamaze kwambikwa impeta y’urukundo n’umusore witwa Kubwimana Yvan
Uyu musore uzwi ku mazina ya KUBWIMANA Yvan akaba yamaze kwambika impeta uyu mukobwa aho aba bombi bashyize ku mugaragaro urukundo rwabo mu gihe kitari gito bari bamaze.
Abazi Uyu mukobwa UWASE Gentille GIRIBAMBE bavuga ko ari umukobwa witonda bagahamya uko nta kabuza uyu musore abonye umugore mwiza.
Mu mafoto uyu musore aterera ivi uyu mukobwa byari ibyishimo haba kur’aba bombi ndetse no ku nshuti zabo za hafi, akaba ari igikorwa cyabaye kikanateguza ubukwe bwabo dore ko nubwo birinze gutangaza amatariki y’ubukwe bwabo ariko inshuti zabo za hafi zivuga ko bari hafi gukora ubukwe ndetse ngo bikaba biri mu matariki ya hafi.
Â