Umunyamakuru wamenyekanye kuri Radio zitandukanye za hano mu Rwanda nka B&B Fm akaba n’umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa by’uruganda rwa Skol, Karim Tuyishime uzwi nka Kenzman, yakoze ubukwe n’umukunzi we Garukutete Amira Christella ufite impano yo gucuranga muzika.
Uyu munyamakuru ubusanzwe ni umwemera w’idini ya Islam akaba yarushinze kur’uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge aho basezeraniye mu musigiti witiriwe Muammar Gaddafi uherereye i Nyamirambo.
Uyu munyamakuru Kenzman akaba yarongoye umukobwa uzwiho impano zitandukanye zirimo no gucuranga ibyuma bya muzika bitandukanye.
Twabibutsa ko Kenzman yagiye amenyekana nk’umunyamakuru w’imyidahaduro mu Rwanda, aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Vision Fm, B&B Fm n’ibindi.