Hirya no hino inkuru y’Akababaro yamaze gusakara aho Polisi ya Uganda yatangaje ko Umunyamakuru Tusubilwa Ibrahim, wanamenyekanye cyane nka Jaja Ichili yishwe arashwe.
Amakuru avuga ko uyu munyamakuru yarasiwe ahitwa Kyanja mu masaha ya saa tatu z’ijoro zo kur’uyu wa Gatandatu (21h20).
Polisi ivuga ko yababajwe n’urupfu rwa Tusubilwa Ibrahim ndetse ikavuga ko izakurikirana uwamwishe.
Uyu nyakwigendera Tusubilwa Ibrahim bivugwa ko yishwe ubwo yari mu modoka ye ifite ibirango bya UBK 213 D, ari kumwe n’umushoferi we Waswa Mathias.

Amakuru avuga kandi ko umuntu utamenyekanye ufite intwaro ya SMG yarashe ku modoka, ahitana Tusubilwa Ibrahim, wari wicaye mu mwanya w’umugenzi.
Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umujyanama we mu by’umutekano, yavuze ko yababajwe n’urupfu rw’uyu munyamakuru.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati:“Mbabajwe cyane n’urupfu rw’umwenegihugu wacu Ibrahim Tusubira, bitaga Isma Olaxes. Yari umuntu uvuga ashize amanga kandi atagira ubwoba bwo kuvuga ibibazo byugarije igihugu.”
Gen Muhoozi yasabye ko inzego z’umutekano zihita zishakisha abagize uruhare mu rupfu rwe bakagezwa imbere y’ubutabera.
Polisi yo yasabye abaturage gutuza, bagakorana nayo mu bikorwa byo gushakisha abafite uruhare mu rupfu rw’uyu munyamakuru.