Prof Jean Paul Niyigena uvuka mu Murenge wa Zaza muri Diyoseze Gatorika ya Kibungo yagizwe Umujyanama wa Papa hamwe n’abandi bantu 18 bagiye kujya bamugira inama .
Amakuru avuga ko ibi byatangajwe na Leta ya Vatikani kuwa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022.
Nyirubutungane Papa Fransisko yatoreye Jean Paul Niyigena usanzwe ari umwarimu wa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, kuba umwe mu bajyanama bashizwe kumufasha mu bijyanye n’uburezi gatolika hirya no hino ku isi.
Jean Paul Niyigena ni umukristu wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, akaba avuka muri Paruwasi ya Zaza.
Papa Fransisko yahaye ubutumwa uyu mwarimu Jean Paul Niyigena nk’umwe mu bagize itsinda ry’abantu 19 Kiliziya izajya yiyambaza kugira ngo irusheho gusohoza neza ubutumwa bwayo mu burezi itanga guhera mu mashuri y’inshuke kugeza muri za kaminuza gatolika.
Ni we munyafurika wenyine uri muri iryo tsinda .
Jean Paul Niyigena asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda no muri Kaminuza mu gihugu cy’u Bubiligi, ni umugabo arubatse afite n’abana babiri.
Abandi bashyizweho barimo Matthias Ambros wigisha mu Ishami ry’Amategeko ya Kiliziya muri Pontifical Gregorian University i Roma, Philippe Vallin wigisha muri Kaminuza ya Strasbourg mu Bufaransa n’abandi benshi.
Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikaba yishimiye iri Toranywa rya Prof Niyigena aho mu butumwa bwashyizwe kuri konti ya Twitter ya Diyosezi ya Kibungo bagize bati “U Rwanda rwongeye kugirirwa icyizere! Umwe mu bakirisitu ba Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yatorewe kuba umwe mu bajyanama ba Papa mu by’uburezi.”
Uyu Niyigena akaba aje yiyongera kuri Antoine Cardinal KAMBANDA nawe uheruka kugirirwa icyizere ku rwego mpuzamahanga, aho muri Kamena 2019 yemejwe nka Cardinal wa mbere uturuka mu Rwanda.