Umugore uzwi ku mazina ya Mukandamage Domithile w’imyaka 44 utuye mu murenge wa Busasamana uherutse gutangaza ko yashakanye na musaza we bahuje se na Nyina ndetse akaba abayeho mu buzima bubi cyane yaje gutungurwa n’abagiraneza bamwubakira inzu yo kubamo.
Uyu Mukandamage aganira n’itangazamakuru yavuze ko uyu mugabo we akaba na musaza we babyaranye abana bane ngo bajya kubana bahuriye i Kigali atamuzi cyane ko uyu musaza we yari yaraburiwe irengero umuryango we uzi ko ngo yapfuye.
Avuga ko bahuye uyu musaza we ari umukozi wo mu rugo baza gukundana ndetse akajya amwitaho akamuha amafaranga ndetse n’izindi mpano zitandukanye zihabwa abakundana.
Nyuma yaho basubiye mu cyaro ababazi neza batangira kujya babasebya ko bashakanye bavukana biza no gutera amakimbirane akomeye mur’uyu muryango rimwe na rimwe bakanarwana bihoraho.
Bikomeje kugenda bifata indi ntera uyu mugore yaje kumuta arigendera ndetse n’uyu mugabo yinyurira indi nzira arongera aburirwa irengero nk’uko na mbere byari byaragenze.
Uyu mubyeyi yaje kubaho mu buzima bubi aho yari abayeho asabiriza ngo abashe kubaho no gutunga abo bana babyaranye na musaza we.
Iyi nkuru yaje kugera ku bantu benshi batandukanye kandi bafite imitima itandukanye maze maze biyemeza gutera inkunga Domithile aho abagiraneza bamwubakiye inzu nziza.
Nk’uko tubikesha Afrimax ngo uyu mubyeyi n’abana be bishimiye guhindurirwa ubuzima no kujya mu nzu yabo nyuma y’ubuzima bubi kandi bugoranye banyuzemo.



