MUGISHA Emmanuel wamenyakanye nka Clapton Kibonge bitewe na filimi z’urwenya akunda gukina yahawe inkwenene nyuma yo kuganira n’umuzungu bikarangira bombi bananiwe kumvikana kubera ikibazo cy’ururimi.
Ni video yasakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga aho uyu Munyarwenya uzwi nka Kibonke yahawe amagambo agize ibyo agomba gukina (scene) bijyanye na filimi gusa byaje kurangira hagati ya Kibonke n’umuzungu wabahaga izi scene bigoranye kumvikana.
Uyu muzungu yabaye nk’utishimira uburyo Kibonke yavugaga mu rurimi rw’ikinyarwanda maze aramubwira ati uri kuzana ikinyarwanda cyinshi maze Kibonke nawe mu kumusubizanya uburakari amusaba kwiyeranja akagira icyo ukora.
Mu magambo ye Kibonke yatangiye agira ati:”Njyewe ibintu utubwiye ntabwo ndi kubyumva kbsa, nta kintu nkuyemo”.
Umuzungu nawe yahise amubwira asa naho atishimye ati:” That is too much Kinyarwanda bro”.
Tugenekereje bishatse kuvuga ngo:”Uri kuvuga ikinyarwanda kinshi muvandi”.
Kibonke nawe yahise amusubizanya uburakari amubwira ngo niyiyeranje kugeza ibyo amubwira byumvikanye.
Nyuma y’uku guterana amagambo abarimo Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Jado Sinza nawe wari kumwe nabo yaganjijwe n’amarangamutima araseka maze rubura gica.
Abantu ku mbuga nkoranyamabaga babonye iyi video bakomeje kwibaza niba koko Kibonke atazi ururimi yabwirwagamo cyangwa niba ari urwenya nk’uko asanzwe ari umunyarwenya.
Uyu Kibonke yamenyekanye muri Filime nk’Umuturanyi, Mugisha na Rusine n’izindi zinyuranye,….

